Rusizi:Habimana Alfred ni wabaye Vice Mayor ushinzwe ubukungu

ByErnest Akimana

May 8, 2024
Sangiza incuti

Mu Karere ka Rusizi hari kuba amatora yo gusimbuza abajyanama bane ndetse n’umujyanama ndetse no kuzuza Komite nyobozi hatorwa Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu nyuma yuko uwahozeho Ndagijimana Louis Munyemazi weguye ku mpamvu ze bwite.

Abiyamaje ni 20 mu bajyanamana rusange ndetse na babiri muri 30% mu bahagariye abagore.

Haratorwa kandi ya Komite ya Njyanama harimo Perezida ndetse na Vice Perezida bose beguye ku mpamvu zabo bwite.

Abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora babanje kurahira
Ni amatora yitabiriwe na Goverineri w’Intara y’Uburengeranzuba Dushimirimana Lambert
Aba nibo bajyanamana batorwamo bane rusange ndetse n’umwe mu bagore

Rusizi :Abandi bajyanama bane beguye nyuma ya Perezida

Abakandida batandukanye bari kuvuga imigabo n’imigambi yabo

Madame Uwizeye Odette avuga icyo azamarira Abanya-rusizi ni bamutora

Ntivugurunzwa Gervais na we ari mubiyamariza kujya mu nama bajyanama

Kugeza aka kanya abayimamaza bari kuvuga imigabo n’imigambi yabo cyakora umujyanama umwe witwa Ngendahayo Alphonse ntiyaje mu matora ndetse ntiyatanga  impamvu atitabiriye.

Abakandida bose bamaze kuvugana imigabo n’imigambi yabo
Amatora ararimbanije

Nyuma yuko inteko itora isoje igikorwa ubu hari kubarurwa amajwi.

Ku mwanya w’umujyanama uhagariye abagore ni Mukakarisa Francine wabonye amajwi 190.

Abajyanama batanu batowe:

Uwizeye Odette : 166

Karangwa Cassien:162

Ngayaboshya Silas:151

Habimana Alfred:161

Mukakarisa Francine: 190

Abagize Komite ya Jyanama:

Perezidante: Odette Uwizeye

Vice President: Karangwa Cassien

Secretaire: Uwimana Monique

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Alfred Habimana

0 0 Ibyatowe
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
Reba ibitekerezo byose
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x