Mu Karere ka Rusizi hari kuba amatora yo gusimbuza abajyanama bane ndetse n’umujyanama ndetse no kuzuza Komite nyobozi hatorwa Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu nyuma yuko uwahozeho Ndagijimana Louis Munyemazi weguye ku mpamvu ze bwite.
Abiyamaje ni 20 mu bajyanamana rusange ndetse na babiri muri 30% mu bahagariye abagore.
Haratorwa kandi ya Komite ya Njyanama harimo Perezida ndetse na Vice Perezida bose beguye ku mpamvu zabo bwite.
Abakandida batandukanye bari kuvuga imigabo n’imigambi yabo
Kugeza aka kanya abayimamaza bari kuvuga imigabo n’imigambi yabo cyakora umujyanama umwe witwa Ngendahayo Alphonse ntiyaje mu matora ndetse ntiyatanga impamvu atitabiriye.
Nyuma yuko inteko itora isoje igikorwa ubu hari kubarurwa amajwi.
Ku mwanya w’umujyanama uhagariye abagore ni Mukakarisa Francine wabonye amajwi 190.
Abajyanama batanu batowe:
Uwizeye Odette : 166
Karangwa Cassien:162
Ngayaboshya Silas:151
Habimana Alfred:161
Mukakarisa Francine: 190
Abagize Komite ya Jyanama:
Perezidante: Odette Uwizeye
Vice President: Karangwa Cassien
Secretaire: Uwimana Monique
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Alfred Habimana